Gutangiza icyunamo mu Karere ka Gasabo
Mu Karere ka Gasabo, Kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byabereye mu Mirenge yose y’Akarere. Ku rwego rw’Akarere byatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo.
Umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Bwana Bayiringire Seth watanze ikiganiro kijyanye no Kwibuka, yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, uko Abanyarwanda babibwemo amacakubiri yagiye ashyigikirwa n'Ubuyobozi uko bwagiye busimburana, n'uko Abatutsi babuzwaga uburenganzira nk'abandi banyarwanda, kugeza kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire Dusabimana Fulgence yahumurije abaturage b'Umurenge wa Rusororo, by'umwihariko abarokotse Jenoside, abasaba gukomera muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yasabye abafite amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa kuhagaragaza, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yavuze kandi ko ubuyobozi butazihanganira abakirangwa n'ingengabitekerezo ya Janoside.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…