GUTANGIZA GAHUNDA ZO KWIBUKA KUNSHURO 29 GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 N’ ICYUMWERU CY’ICYUNAMO MU KARERE KA GASABO.
GUTANGIZA GAHUNDA ZO KWIBUKA KUNSHURO 29 GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 N’ ICYUMWERU CY’ICYUNAMO MU KARERE KA GASABO.
Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo kwibuka ku nshuro ya 29 Genoside yakorewe Abatutsi 1994, no
gutangiza icyumwe cy’icyunamo byabereye ku Rwibutso rw’Akarere rwa Ruhanga mu Murenge
wa Rusororo. Gahubda zabanjirijwe no kunamira abashyinguwemo no gushyira indabo kumva.
Urwibutso rwa Ruhanga ruruhukiyemo imibiri Ibihumbi mirongo itatu n’irindwi na Magana
Urwibutso rwa Ruhanga rushyinguyemo Imibiri y’ inzirakarengane Ibihumbi Magana atatu
n’irindwi na Magana arindwi mirongo itandatu n’umunani ( 37, 768).
Mu Karere ka Gasabo dufite inzibutso cumi na rumwe (11) zishyinguwemo imibiri ibihumbi ijana na mirongo itatu na bine na Magana ane na makumyabiri na bitandatu (134,426);
Uru rwibutso rwa Ruhanga ruruhukiyemo imibiri ibihumbi mirongo itatu n’irindwi na Magana
arindwi mirongo itandatu n’umunani (37,768) bakaba bari ababyeyi, abana, abavandimwe, inshuti,
n’abaturanyi;
Ikiganiro kijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 29 Genoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Dr.
NTAGUNGIRA Vincent.
Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Gasabo Bwana KABAGAMBIRE Theogen ku
bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Genoside yakorewe Abatutsi ya vuze ko
“ Kwibuka ari igihe cyiza cyo kwegerana n’abacu bishwe no kugirango amateka yacu atazasibangana”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo wuri Umushyitsi mukuru mu jambo rye Kuba hashize imyaka 29 hari imibiri y’inzirakarengane yajugunywe ahantu hatandukanye itarashyingurwa ni ikintu cyo kugaya cyane gishobora no kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyacu cyahisemo kandi kikaba kiyigeze kure.
Akaba ari muri urwo rwego Umuyobozi yasabye buri wese ufite amakuru y’ahantu haba hari imibiri kuyatanga kuko imitima y’ababuze ababo batazi aho bajugunywe irashengurwa n’agahinda, ikeneye kubohoka kandi n’imibiri y’izo nzirakarengane zishwe urw’agashyinyaguro dukeneye kuyishyingura mu cyubahiro gikwiriye ikiremwa muntu.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…