Gasabo: Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubufatanye RALGA bahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’Abajyanama” gushyira umuturage ku isonga

Mu nama y’iminsi ibiri yateguwe na RALGA (Rwanda Association of Local Government Authority), abayobozi b’Utugali, Imirenge ndetse na Njyanama ku mpande zombi barahugurwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, Umuturage ku isonga”. Afungura iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen RWAMURANGWA yasabye aba bayobozi kugerageza kuvugurura imikorere, imyumvire n’imyitwarire mu kazi kabo ka buri munsi, byose ari uguha serivisi nziza umuturage ashinzwe. S/G Ladislas NGENDAHIMANA umuyobozi mukuru wa RALGA, yavuze ko iyi gahunda ije gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze, ngo kuko abaturage aribo bagomba gushyirwa ku isonga muri gahunda zose ziteganywa na Leta. NGENDAHIMANA kandi yongeyeho ko iyi gahunga izakomereza mu Turere twose tw’u Rwanda, ahao nyuma ya Gasabo hazakurikiraho Nyarugenge, Kicukiro bakomereze no mu zindi Ntara. Mu gushaka kumenya neza imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, twagerageje kuvugana na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge igize Gasabo maze hafi ya bose mubo twavuganye, badutangariza ko kubihakana byaba ari ukwigiza nkana…, ariko ngo ibintu bigenda bihinduka buhoro buhoro. Aba bayobozi b’izibanze, bagiye bahabwa amahurwa mu byiciro bitandukanye aho by’imwihariko bahuguwe n’abasanzwe ari abayobozi babo baturutse ku rwego rw’Akarere aribo; Uhereye k’Umuyobozi w’Akarere, Abayobozi bungirije. Umunyamabanga nshingwa Bikorwa hamwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange. Ni ibiganiro byanagarukaga ku ngero nyinshi bakuye mu mwiherero/Itorero baherutse kugirira i Gabiro bari kumwe n’Umukuru w’igihugu. Mu ijmbo risoza aya mahugurwa, abayobozi bombi uwa RALGA n’uw’Akarere, bashimiye imyitwarire yaranze iyi minsi ibiri, maze banasaba gushyira mu bikorwa ibyo bigiye aha kandi vuba. Tubibutse ko impumbero nyamukuru RALGA yifuza ku bayobozi b’inzego zibanze, ari ugushyira umuturage ku isonga, hakavugururwa cyane Imitekerereze, Imikorere n’Imyitwarire ku bayobozi.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->