Gasabo na Kicukiro habonetse imibiri igera ku 20000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi maze ishyingurwa mu rwibutso rwa Nyanza

Gasabo na Kicukiro habonetse imibiri igera ku 20000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi maze ishyingurwa mu rwibutso rwa Nyanza Nyuma y’imayaka isaga 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 15 Nzeri 2018 mu Turere twa Gasabo na Kicukiro, habonetse imibi ibarirwa muri  20000  maze ijyanwa  mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ni imibiri yabonetse ku bufatanye bw’abaturage, aho hatanzwe amakuru y’ahantu haba hari imibiri y’abishwe ikajugunywa mu byobo bitandukanye byo mu Mirenge ya Rusororo na Masaka. I Rusororo ahitwa mu Gahoroman habonetse imibiri 7000, mu gihe Imasaka havuye isaga 13000. Mu ijambo rigufi abayobozi bombi b’Uturere twa Kicukiro na Gasabo Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA na  Stephen RWAMURANGWA] bagejeje ku babuze ababo bari bitabiriye uyu muhango, babasabye gukomera kandi ntibakomeze guheranwa n’agahinda kuko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo Bwana  Kabagambire Theogene yavuze ko kugira ngo iyi mibiri iboneke, habayeho ubufatanye bukomeye bw’abaturage ndetse no guhererekanya amakuru mu buryo butandukanye. Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko iyi mibiri byagoranye cyane kuyibara kuko ngo bishwe bamenyweho umunyu wa Gikukuru mu rwego rwo kugira ngo amagufwa ashonge ashire. Hari imwe mu mibiri yabonetse mu myobo ifite uburebure bwa metero 30 nkuko byatangajwe n’uhagarariye IBUKA muri Kicukiro. Aha, ngo baracyakomeje gukurikirana n’ahandi haba hari izindi nzirakarengane kugira ngo zishyingurwe mu cyubahiro. Inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi, nazo zashimiwe by’umwihariko  ku nkunga zagaragaje kugira ngo ibi byose bibe bigezweho. Abafite amakuru y’ahaba harajugunywe inzirakarengane nabo basabwe kwegera inzego zibishinzwe nka IBUKA, kugira ngo batange amakuru kandi bizezwa ko umutekano wabo uzarindwa mu buryo bwose.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->