GAHUNDA YO GUSOZA URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 10

Taliki ya 24 Gashyantare 2022, mu Karere ka Gasabo kimwe nahandi hose mu Gihugu, hashojwe urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi  icyiciro cya 10.

Iyi gahunda yakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo ariko ku rwego rw’Akarere ka Gasabo yabereye mu Murenge wa Kinyinya ahahurijwe Intore zo mu Mirenge ya Kinyinya, Kacyiru na Gisozi.

Umushyitsi mu kuru muri uyu muhango ya Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madam UMWALI Pauline.

Umuyobozi ahanura izi ntore, yabasabye kwirinda ingeso mbi birinda uburara n’ubwomanzi , kuba umbusemburo wa Ndi Umunyarwanda no gukomeza umurege  w’ubudaheranwa no gukomeza gukorera Igihugu.

Izi Ntore  zatangiye urugerero kuva taliki ya 14 Ugushyingo 2022 basoza mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Muri iki gihe barimabamaze, bakoze ibikorwa byinshi byiza harimo;

  • Kubakira abatishoboye
  • Bagize uruhare mu bukangurambaga bw’Isuku, Isukura kurwanya Imirire mibi n’Igwingira mu bana,
  • Hakozwe operation one egg and one cup of milk per child per day aho abana 67 bahawe  amagi n'amata ndetse no Kwigisha abaturage uburyo abwo  gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n' igingwira
  • Hakozwe ubukangurambaga bwo  kwizigamira muri ejo bwo Kwizigamira muri ejo heza hakoreshejwe ikoranabuhanga.
  • Havuguruwe  imirima y'igikoni  37  mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi,
  • Hakozwe  igikorwa cyo gutegura indyo yuzuye.

Ubwitabire bwari bushimishije; hitabiriye abahungu 1401 n’abakobwa 1515 bose hamwe bari 2916

Ibikorwa byaranze umunsi

Akarasisi k’Intore, Intambwe y’Intore y’Ingabo nziza na Mutima w’Urugo, ku murika Ibigwi by’Inkomezabigwi 10 no gutanga certificate z’ishimwe ku batoza batoje Intore.


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->