Uko Imurika bikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo ryagenze

Akarere ka Gasabo kubufatnye n’Abafatanyabikorwa bako, bakoze imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizwi nka “ JADF OPEN DAY”. Iri murikabikorwa ryamaze iminsi itatu  (three days).

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa , ryatangiye ku wa mbere taliki ya 13/06/2022, rifungurwa kumugaragaro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madam UMWALI Pauline arikumwe n’Umuyobozi wa JADF muri  Gasabo Bwana MUTSINDASHYAKA Andre.

Muri yi Open Day, abamurikaga babonye umwanya wo kwerekana ibyo bakora na serevisi batanga kubazaga ku bahahira cyangwa no gusura ibikorwa. Bikaba byarafashije bamwe kunguka abakiriya ndetse banagirwa inama uko barushaho kunoza umurimo bakora.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ubwo yafunguraga ku mugaragaro Open Day ya JADF, yashimye cyane uruhare rw’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere n’Imibereho Myiza y’abaturage.

Ku munsi wa Gatatu nibwo Open Day yashojwe  n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushizwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu Madam URUJENI Martine akaba nawe yaragarutse kuruhare rw’abafatanya bikorwa kandi abasaba gukomeza imikoranire myiza ariyo ifasha kugera kuri byinshi mu Iterambere.

Hasaozwa iyi gahunda, abafatanyabikorwa batandukanye baremeye abatishoboye mu buryo butandukanye; AVEGA yatanze 5 Millions naho DirectAid batanga 7.5Millions zokurihira abatishoboye Ubwisungane mu Kwivuza.

Umufatanyabikorwa DirectAid nanone yatanze ibyarahani 35 ku bakobwa bize umwuga wo kudodo bikazabafasha kwiteza imbere.

Naho Strive Foundation Rwanda nawe yatanze 3 Millions azafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo bafasha muri byishi, bigamije Iterambere ry’Akarere.


Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->