UMURENGE WA KINYINYA WAHEMBWE IMODOKA NK’UMURENGE WAHIZE IYINDI MU MARUSHANWA Y’ISUKU, UMUTEKANO NO KURWANYA IGWINGIRA RY’ABANA.

Uyu munsi taliki ya 7 Nyakanga 2023, mu Murenge wa Kinyinya, habereye umuhango wo gusoza amarushanwa y’Ubukangurambaga ku Isuka , Umutekano no kurwanya Igwingira ry;abana.

N’Igikorwa  cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, Police y’Igihugu  n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’abana ( NCDA).

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye;

Minisitiri w’Ubuzima Hon. NSANZIMANA Sabin wari umushyitsi mukuru muruyu muhango,

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence,

Umujyobozi wa Police y’Igihugu IGP NAMUHORANYE Felix,  Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no n’Iburasirazuba COL. COOPER MUJUNI, Abayobozi  b’Umujyi wa Kigali bungirije, Abagize urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere.

Uyu muhango waranzwe no guhemba Imirenge yitwaye neza muraya marushanwa, aho Umurenge wahizi iyindi mu Murenge 35 igize Umujyi wa Kigali wari Umurenge wa Kinyinya ukaba warahembwe Imidoka  ifite agaciro ka Miliyoni 27 y’amafaranga y’u Rwanda.

Naho Umurenge wa Kabiri n’uwagatatu bahembwe Moto, Akagari ka Agateko niko kahembwe Miliyoni nk’Akagari kitwaye neza.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence mu ijambo ry'ikaze, yashimiye Imirenge yitwaye neza muri aya marushanwa  agaruka  kuri bimwe byibanzweho muri aya marushanwa;

Gukangurira abaturage kugira Isuku, Kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no

Guteza imbere Imikorere y'ingo mboneza mikuririre

Minisitiri Hon. NSANZIMANA Sabin, nawe yashimiye buri wese wagize uruhare muri aya marushanwa.

Yavuze ko Isuku ikwiye kuba umuco w'Abanyarwanda, ntawe ukwiye kubibutsa kugira Isuku  kuko bifasha gukumira indwara.

Minister   yagarutse ku kibazo cy'abanywa inzoga bakarenza urugero ko babireka byangiza ubuzima.

 Yagiriye inama  ababyeyi banywa inzoga batwite ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umwana ndetse n'abandi bavuga ko inzoga zitera amashereka ko ataribyo

Ubu bukangurambaga bwafashije benshi guhindura imyumvire ku bijyane n’umuco w’isuku.


Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->