Bamwe mu batishoboye bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo yaremewe
Taliki ya 19 Ukwakira 2021, mu Murenge wa Bumbogo Akarere ka Gasabo, habereye umuhango wo kuremera abatishoboye. Kubufatanye n’Umufatanyabikorwa DIRECT AID abaturage 14 bo mu Murenge wa Bumbogo hahawe Inka zizabafasha kwiteza imbere , abandi 40 bo mu Mirenge ya Ndera, Kacyiru, Kinyinya na Gatsata bahawe imashini zo ku doda zizabafasha gukora umwuga wabo neza.
Aba bafatanya bikorwa kandi banatanze cheque ya Miliyoni zisaga Eshatu zizafasha abautarage batishoboye kubona umwisungane mu kwivuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo akaba ari nawe waruhagarariye Umuyobozi bw’Akarerere yashimiye umufatanya bikorwa Direct Aid kunkunga itanze izafasha abo baturage kuva ku ntambwe imwe bajya kuyindi mu buzima bwabo, ndetse ku ruhande rw’ubuyobozi bo kuko inshingano zabo ari ukwita ku muturage rero iyo abayeho neza cyangwa agatera imbere birabashimisha.
Umuyobozi kandi yijeje aba bafatanyabikorwa kuzakurikirana aba baturage kugirango inkunga batewe bazashobore kuyibyaza umusaruro, biteza imbere ndetse n’iiryango yabo.
Uwavuze mwizana ryabafashijwe, yashimye cyane Direct Aid kubufasha yabahaye ariko anashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, kuba barabatoranije mubandi bakabageneara inkunga, kandi nabo babizeza kuzayikoresha neza ikabagirira akamaro, kugirango be kuzongera kuba umutwaro ku buyobozi ahubwo nabo bakagira abo bafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umufatabikorwa Direct Aid, su bwambere ifasha abatishoboye bo mu Karere, Gasabo, buri mwaka baba bafite igikorwa cyo gufasha abatishoboye bakora.
Uwaruhagariye Direct Aid, nawe yashimye ubufatanye buranga impande zombi ,kandi abizeze ko buzahoraho nabo guteza imbere ikiremwa muntu cyane abaishoboye biri munshingano zabo.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…