Amatsinda 15 ya Mvura Nkuvure yatewe ingabo mu bitugu, ahabwa ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Community Based Sociotherapy (CBS Rwanda) ni umuryango utari uwa Leta ukorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu na Gasabo irimo. CBS Rwanda ni umunyamuryango w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’akarere ka Gasabo guhera mu mwaka wa 2019. Guhera uyu mwaka akarere ka Gasabo na CBS Rwanda bafatanya mu bikorwa by’isanamitima n’isanamibanire bigamije ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amahoro arambye binyujijwe mu matsinda y’ibiganiro bya Mvura Nkuvure.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mwaka wa 2019, nkuko tubikesha Madamu Mfitumukiza Violette uhagarariye CBS Rwanda mu karere ka Gasabo, byari biteganyijwe ko icyiciro cyayo cya mbere gisozwa mu mwaka wa 2021 amatsinda agera ku 120 yitabiriye Mvura Nkuvure mu mirenge itandu ya Gasabo ariyo: Rutunga, Bumbogo Jabana, Rusororo and Nduba.
Kugeza ubu hamaze kubarurwa amatsinda agera kuri 115 yasoje Mvura Nkuvure, amenshi muri yo akaba yara tangiye ibikorwa byo kwizigama, kugurizanya no kwiteza imbere. Dusasirane ni rimwe mu matsinda yasoje Mvura Nkuvure ribarizwa mu murenge wa Bumbogo, akagari ka Mpuzuzu umudugudu wa Akabenijuru. Nkuko abibumbiye muri iritsinda babitangaza, nyuma yo gusoza Mvura Nkuvure bahereye kubyo biganiro n’inama bungukiye mu guhura, cyane cyane mu gice cy’ibiganiro cya Icyerecyezo Gishya cy’Ubuzima, bahisemo gukomeza kiwbumbira hamwe bafatikanya bunzubumwe.
Bwana Karangwa Diogene, umuhuzabikorwa wa Mvura Nkuvure, atangaza ko nubwo mubihe byatambutse imbaraga zashyirwaga cyane muri Mvura Nkuvure hagamijwe isanamitima n’isanamibanire; byagaragaye ko iyo ababisoje bishyize hamwe bagakomeza gukorera hamwe batera imbere bunze ubumwe. Ibi akaba yarabitangaje ku itariki ya 23 Ugushyingo mu muhango wo gushyikiriza amwe mu matsinda 15 yatoranyijwe guhwabwa inkunga fatizo yo kuyatera akanyabugabo n’ingabo mu bitugu kugira ngo arusheho kwiteza imbere.
Karangwa avuga ko amatsinda yatoranyijwe yahawe ubumenyi bwo gukora no gucunga imishinga ibyara inyungu ko kandi inkunga yahawe ari iyo kuzahura ibikorwa byabo byagizwe ho ingaruka na COVID19.
Inkunga fatizo yatanzwe ku matsinda yatoranyijwe ikabakaba ibihumbi 300 by’amafaranga y’amanyarwanda.
Mutavuka Ismael na Ushirubwoba Pangaras bo mu murenge wa Rusororo bari mu matsinda atandukanye ariko yotaranyijwe. Bombi bahurira kukuba bagiye kurushaho guteza imbere amatsinda bayoboye akazarushaho gukora neza kandi atanga umusaruro mwinshi ku bari mu matsinda no ku mudugudu aho batuye bagasagurira n’isoko.
Bwana Burakari Kimenyi, Umujyanama w'Urwego Nshingwabikorwa, niwe wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere muri uwo muhango wabereye ku karere ka Gasabo, yahamagariye abahawe inkunga gukomeza kurushaho kunga ubumwe, bakorera hamwe bagamije iterambere rusange ritagize uwo riheza.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka andi matsinda yasoje Mvura Nkuvure agera ku 194, mu gihugu hose, nayo azatoranywa agahabwa ubumenyi n’inkunga yo gukomeza ibikorwa byayo bibyara inyungu.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…