Amakuru yukuri niyo azafasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe nyabyo
Mu Karere ka Gasabo kimwe nahandi hose mu gihigu, ejo taliki ya 22 Ukwakira hatangijwe gahunda y’igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe.
Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nduba Akagari ka Butare Umudugudu wa Kigabiro ariko bikazakomereza no mu Mudugudu wa Kanani nk’imidugudu ibiri yatoranijwe kuzakorerwamo igerageza ry’ibyiciro by’Ubudehe bishya.
Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madam UMWALI Pauline wasabye abaturage gutanga amakuru y’ukuri kugirango igikorwa cyo gushyirwa mu byiciro bishya by’Ubudehe bigende neza.
Abaturage babanje gusobanurirwa uko ibyiciro bishya by’ubudehe (A,B,C,D na E) bitandukanye ndetse nakamaro kabyo mw’Igenamigambi ry’Igihugu.
Nyuma yo gusobanurirwa, abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro kandi bigakorerwa mu masibo yabo aho bose baba baziranye kuburyo bitakorohera umuntu washaka gutanga amakuru atariyo.
Ba mutwarasibo hamwe n’abakozi bahuguwe kugirango bafashe muriki gikorwa, bari bahari kandi biteguye aho umuturage yahagurukaga akajya imbere yitwaje Indangamuntu ye,akabazwa amakuru ajyanye n’umwirondoro, ibyo atunze ndetse na ndi makuru yose yakenerwa kandi akabivuga bose bumva.
Iki gikorwa cyakomereje mu Kagari ka Kanani uyu munsi kandi abaturage bitabiye ari benshi banishimiye ibyiciro barimo guhabwa kuko bijyanye n’imibereho yabo.
Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…
Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…