Amafaranga abarimu bahembwa ndayazi kandi na Guverinoma irabizi – Min.Munyakazi

Amafaranga abarimu bahembwa ndayazi kandi na Guverinoma irabizi – Min.Munyakazi Kuva muri 1966 buri mwaka ku isi hose haba umunsi mpuzamahanga wihariye wagenewe kuzirikana Mwarimu, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018 mu Rwanda hose naho abarimu bazirikanywe maze bahurira hirya no hino mu Turere bigishirizamo, bahana ibitekerezo, barasangira maze ababaye indashyikirwa barahembwa.  Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Mwarimu wize kwigisha kandi ubishoboye, ni umusingi w’ireme ry’uburezi” I Gasabo ho mu mujyi wa Kigali abarimu barenga 1000 bateraniye I Rusororo muri gahunda yo kwishimira ibyiza bagezeho hanagaragazwa bimwe mu bibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi. Ni ku nshuro ya 17 uyu munsi wizihizwa; aha, inshuro zose hahembwa abarimu babaye indashyikirwa. UWIMANA Pierre Celestin wigisha isomo ry’ubutabire #Chemistry mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kabuga, ni we wahize abandi barimu bose mu Mujyi wa Kigali mu mihigo baba barahize. Uwimana yahembwe Moto nshyashya yo mu bwoko bwa Boxer, hamwe n’imashini #Laptop. MUKANGENERA Berthilde yahembwe nk’umwarimu wakoresheje neza inguzanyo yahawe na UMWARIMU SACCO. Uyu Berthilde nawe yahembwe Moto #Boxer nshya. Abarimu babaye indashyikirwa muri buri Murenge uko ari 15 igize Akarere ka Gasabo, nabo bahembwe Imashini #Laptop. Mwarimu uhagarariye abandi muri uyu muhango NCOGOZA J. Damascene mu ijambo rye, yasabye Leta kugerageza ikwongera umushahara wa Mwarimu kugira ngo ugendane n’ibicuruzwa ku isoko. Uyu mwarimu kandi yanaboneyeho ashimira gahunda yashyizweho yo kugaburira abana ku mashuri. Abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, nabo ngo barifuza kuzajya bahembwa na Leta ngo kuko kuri ubu amafaranga babona bayahabwa n’ababyeyi habanje kubaho ukumvikana ku mpande zombi. Abigisha mu bigo byigenga (Private schools), nabo ngo barifuza kujya batoranywa mo abahize abandi maze nabo bakagenerwa ibihembo ndetse ngo baranifuza kujya batumirwa mu mahugurwa ahabwa abigisha mu mashuri ya Leta. Abigenga kandi, nabo barifuza ko gahunda y’imashini imwe kuri buri munyeshuri (One laptop per child), yagezwa mu bigo bitari n’ibya Leta. Umwarimu sacco Kugeza ubu amakuru aragaragaza ko Miliyari zirenga 58 [58,000,000,000Frw], ziri mu barimu  hirya no hino mu gihugu. Abigenga ndetse n’aba Leta.   Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Stephen RWAMURANGWA, yavuze ko hateganijwe kubakwa ibyumba byo kwigirwamo birenga 48, hagasanwa ibirenga 27 ndetse anaboneraho gushima inkunga batewe na Perezida wa Repubulika yo kubaka ibindi byumba 18 byubatse mu buryo bwa 6 – 6 – 6 nka gahunda nziza yo kurondereza ubutaka. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi bwana MUNYAKAZI yavuze ko kuza kwifatanya n’Abanya-Gasabo, ari ku mpamvu nyinshi zitandukanye. Imwe muri yo ngo nuko Akarere ka Gasabo kabaye kamwe mu Turere 5 twa mbere twahize neza imihigo mu burezi, kandi ngo n’umwarimu wahize abandi muri Kigali yabootse muri Gasabo. Min. MUNYAKAZI yibukije ko buri mwaka hatangwa imashini 400 ku barimu, ibi bikaba ari gahunda MINEDUC yihaye yo kugeza imashini kuri buri mwarimu (One laptop per teacher). Nyuma yo gushima imikorere y’UMWARIMU SACCO, Minisitiri yagarutse ku busabe yari yasabwe n’aba barimu maze abasubiza muri aya magambo. “Ikibazo cy’imishahara mwavuzeho,… ndakizi kandi na guverinoma yose irakizi. Ndetse nari nanateguye kukivugaho niyo mutari kukimbwira” Aha, yahumurije abarimu ko Leta ikomeza gukora ibishoboka byose ngo imibereho ya mwarimu ive ku rwego iriho ubu, igere ku rundi. Umuhango wasojwe n’ubusabane (Rya & Nywa) Mu Rwanda umunsi wahariwe Mwarimu, watangiye kwizihizwa muri 2002.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->