Akarere ka Gasabo mu rugamba rwo kuvugurura ubuhinzi

Muri gahunda  yo gukangurira Abanyarwanda kwihaza mu biribwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buri mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo babashishikariza  guhinga kinyamwuga  kugirango bashobore guhangana n’ikibazo cy’inzara. Kugirango ubu bukangurambaga bushobore kugira imbaraga kandi ikagera henshi, ubuyobozi bw’Akarere bwabanje kuganiriza ibyiciro byiganjemo abayobozi b’ingeri zose.  Mu batumiwe muri ibi biganiro harimo : Abayobozi b’Imidugudu, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge, abafashamyumvire mu buhinzi,  abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, Biro z’Inama Njyanama mu Mirenge n’Utugari, Abahinzi b’intangarugero, Abahagarariye abikorera hamwe n’ Inzego z’Umutekano zose kuva ku tugari kugeza ku Karere. Aba bayobozi basobanuriwe impamvu nyamukuru y’iyi nama banabasaba kubyitaho kuko nibo bazabishyira mu bikorwa. Impamvu nyamukuru y’ibi biganiro byari ukugira ngo nk’abayobozi babanze babyunve kandi babigire ibyabo noneho nabo bashobore kubiganiriza no kubyumvisha abo bayobora. Kubera ko ubu usanga abantu benshi imihingire yabo itari iya kinyamwuga, usanga ahenshi insina zarapfuye zidafite icyo zibamariye kandi bagahinze urutoki rwiza rya kijyambere bagashobora kurya no gusagurira isoko. Banibukijwe ko kera abantu bahingaga ibigori basarura nyuma bakabika imbuto zizaterwa ubutaha ariko ubu ntibikibaho ahubwo bituma Leta itumiza imbuto y’ibigori hanze ihingwa rimwe gusa ibyo bigatuma Igihugu gikomeza gutanga amafaranga menshi buri mwaka. Abayobozi basabye abitabiriye inama gusubira ku muco wa kera kandi nk’uko abanyarwanda basanzwe bishakamo ibisubizo, basabwe gusubira inyuma bagashishikariza abo bayobora  kubyumva no kubigira ibyabo. Nyuma y’ibiganiro hemejwe ko hagiye gukurikiraho igenzura, ry’aho bazajya bajya mu mirenge bareba aho ibikorwa by’ubuhinzi bimaze kugera kugeza igihe bigeze ku rwego Akarere kishimiye.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->