Akarere ka Gasabo kizihije Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2015, wari Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga.  Mu Karere ka Gasabo uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rusororo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Twubake ubushobozi kuri bose duteza imbere ibikorwa bidaheza”. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Languida Nyirabahire ari kumwe n’ Umuhuza bikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu mujyi wa Kigali hamwe n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’AKarere ka Gasabo. Nubwo uyu munsi wizihirijwe Rusororo, Imirenge yose igize Akarere ka Gasabo yohereje abayihagarariye. Uyu Muhango wabimburiwe n’umukino wa seat ball wahujije amakipe abiri A na B bo mu ntwari sports club zo muri Gasabo, batsindanwa 14 ku 8. Hanasuwe ibikorwa bitandukanye byari byamuritswe aho byakozwe n’Abafite ubumuga. Hanyuma abari aho basusurukijwe n’agakino k’abana bo muri Centre de Jeune  TUBITEHO basaba kwitabwaho nk’abandi kuko batagize uruhare mu kumera uko bameze. Abafashe Ijambo bose bashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarahaye agaciro abafite ubumuga bakaba nabo bafite ijambo nk’abandi bantu bose. Kera umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga warabaga ariko abafite ubumuga ntibagaragare, ntibagire ijambo ariko ubu nabo bahabwa ijambo baravuga kandi barahagarariwe mu nzego zose. Bizihiza uyu munsi na none, Akarere ka gasabo karemeye abantu cyumi na batanu(15) baturutse mu Mirenge yose babaha Ibihumbi Ijana by’Amafaranga y’uRwanda (100,000Rwf) buri wese kugira ngo bashobore kwiteza imbere. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasabye abahawe Amafaranga kutayangiza nk’abagabo bayatwara mu kabari abadamu nabo bayaguramo ibitenge n’ibindi byose bitayagenewe, ahubwo bagomba kuyakoresha mu byabateza imbere. Yakomeje asaba abafite ubumuga kwihesha agaciro bareka gusabiriza ku mihanda, ahubwo bagakora, kuko byagaragaye ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi nabo bashoboye. Mu buhamya bwatanzwe, Madamu Anastasie wari uhagarariye Koperative Coopetrikoka, yashimiye Akarere ka Gasabo uburyo kabafashije bakabaha inzu n’Amafaranga bakayivugurura, ayasagutse bakayaguramo Imashini zidoda. Yashimye kandi cyane uburyo ubuyobozi bw’Akarere bubahora hafi anagaragaza ko bafite ikibazo cy’isoko y’ibyo bakora, basaba ubuvugizi.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->