AKARERE KA GASABO KIYEMEJE KONGERA UMUBARE W’IMBANGUKIRAGUTABARA
Mu Mihigo y’Akarere y’umwak wa 2019/2020, Akarere ka Gasabo kari karahize kuzongera umubare w’Imbangukiragutabara kugirango zifashe abaturage kugera kuri serevisi z’Ubuvuzi bwisumbuye.
Kuruyu munsi wa Kane taliki ya 30 Nyakanga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwesheje uyu Mihigo bushyikiriza Ibitaro bya Kibagabaga Imbangukiragutabara nshya ifite agaciro ka Miliyoni 60 z’Amafaranga y’uRwanda.
Iyi Ngobyi y’abarwyi, ikaba izafasha kugabanya impfu z’Ababyeyi bapfa babyara n’Iz’abana kubera ko aribo bibasirwa n’indwara cyane rimwe narimwe bakaba bakenera kwegerezwa ibitaro kugirango bahabwe ubuvuzi bw’isumbuye.
Mu kurengera ubuzima bwa barwayi kandi, Imbagukiragutabara ifasha cyane, kuko Umurwayi ashobora kuremba kandi iyo atinze kugera kwa Muganga bikaba byakongera ibyago byo kubura ubuzima.
Akarere ka Gasabo gafite Ibitaro bi Biri(2) by’Akarere; Kibagabaga na Kacyiru, ka kagira Ibigo Nderabuzima 16 na Post de sante 22 zikora n’Eshatu zuzuye zigiye gutangira gukora.
Ibitaro bya Kibagabaga bireberera Ibigo Nderabuzima byose uko ari 16, nukuvuga ko iyi Mbangukiragutabara izafasha cyane mu kunganira izindi zari zihasanzwe kugirango abarwayi bashobore kubona ubuvuzi bwisumbuyeho kandi muburyo bwihuse.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madam UMWALI Pauline yasabye ubuyobozi bw’Ibitaro kuzafata neza iyi Mbangukiragutabara bahawe, ikazakoreshwa akazi kayo ifasha abaturage kugera kubuvuzi byihuse. Akarere kazakomeza guharanira icyateza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…