Akarere ka Gasabo kijihije umunsi w’abageze mu zabukuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abageze mu zabukuru bo muri ako karere mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abageze mu zabukuru. Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Ndera mu Kagari ka Bibenga mu karere ka Gasabo. Uyu muhango wari witabiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije ushizwe Imibereho myiza y’Abaturage, Abayobozi baturutse mu Mujyi wa Kigali, muri minisiteri y’Umuryango, mu nteko izirikana hamwe n’abakuriye Centre de Don Tito( Abambari ba Jambo). Nubwo hari ibigo bitandukanye by’ibihaye Imana byita ku bageze mu zabukuru cyagwa abafite ubumuga butandukanye, ariko gahunda ya Leta yo nuko ugeze mu zabukuru wese yasazira mu muryango kuko niko umuco nyarwanda wahoze. Kera byabaga ari ishema gusazisha umubyeyi wawe cyangwa wakureze kuko ni umuntu wumva ashoboye kugira icyo amwitura kandi no ku ruhande rw’umubyeyi nawe yumva ko ataruhiye ubusa. Abenshi baba muri ibyo bigo usanga nta miryango izwi bafite abandi ugasanga babana n’ubumuga bwihariye, ariko umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko bafite inshingano n’ubufatanye n’ibigo bibarera mu gushaka no kumvisha imiryango itandukanye kugirango bashobore kwakira abo babyeyi nubwo ubushobozi bwaba ari buke bajya bafashirizwa aho bari mu miryango barimo aho kugirango bagume mu bigo. Furere Alex Ntirushwa, ukuriye Umuryango w’Abafurere b’ Abambari ba Jambo barera bamwe mu bageze mu zabukuru, yavuze ko baganwa na benshi ariko kubera ubushobozi buke, bakira abo bashoboye. Furere Alex yatubwiye ko abageze mu zabukuru babagana baturuka mu miryango remezo, mu Midugudu n’ahandi hatandukanye. Uhagarariye Abageze mu zabukuru nawe yashimye Leta y’uRwanda kuba yarabazirikanye by’Umwihariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kuba bifatanije nabo mukwizihiza Umunsi wabo. Nyuma yibirori, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwaremeye abageze mu za bukuru nababana n’ubumuga  baba mu bigo by’abihaye Imana bya Home St. Jules cyashizwe n’Abafurere b’Urukundo na Centre de Don Tito cyashinzwe n’Abafurere b’Abambari ba Jambo babaha Imyamboro, Ibiribwa birimo Amata, Imicyeri, Ibishyimbo na Masabune.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->