Akarere ka Gasabo kegukanye intsinzi mu marushanwa ya Mayor’s cup

Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa taliki ya 01 Werurwe uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira  iti, “Duteze Imbere umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere”. Uyu munsi Abakozi b’ Akarere bawijihije  bidagadura, aho bakinnye umukino usoza amarushanwa ya “Mayor’s cup”. Uyu mukino wahuje ikipe y’umupira w’amagaru mu bagabo aho bahuye n’abo mu karere ka Nyarugenge. Muri uyu mukino, Akarere ka Gasabo katsinze ibitego 2 kuri 1 cya Nyarugenge. Mu mikino y’amaboko y’abagabo, “volley ball” Gasabo yatsinze amaseti 3 kuri 0 y’Akarere ka Kicukiro, naho muri Basketball Akarere ka Gasabo katsinze ku manota  41 kuri 38 y’Akarere ka Nyarugenge byatumye  akarere ka Gasabo kegukana ibikombe  bitatu (3) muri ayo marushanwa. Nyuma y’imikino, Abayobozi b’Akarere bahembye Abakozi b’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere n’Umurenge hamwe no hagati y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, aho buri wese yahabwaga Icyemezo cy’ishimwe hamwe n’Amafaranga  Ibihumbi Magana abiri ( 200,000 fw). Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yashimiye Abakozi b’Akarere  ku bw’intsinzi mu ma rushanwa ya Mayor’s cup bashoboye kwegukana ibikombe bitatu, yakomeje kandi ashimira ababaye indashyikirwa abasaba gukomeza gushyira hamwe n’ishyaka mu byo bakora bigamije guteza imbere Akarere ka Gasabo.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->