Akarere ka Gasabo katangije Ukwezi kw’Imiyoborere myiza

Ukwezi kw’imiyoborere myiza ni igikorwa ngarukamwaka, mu gihugu hose cyatangiye muri uku kwezi k’Ugushyingo. Ni muri urwo rwego mu Karere ka Gasabo Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen yifatanije n’Abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu kwizihiza uyu munsi. Ukwezi kw’imiyoborere myiza ni igihe cyiza cy’ubuyobozi bwegera Abaturage, akaba ari n’igihe cyo gukemura ibibazo nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga: “Gukemura Ibibazo by’Abaturage Ishingiro y’Imiyoborere myiza”. Mu gutangiza ukwezi kw’Imiyoborere myiza, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangije uyu munsi ataha isoko n’Ishuri byubakiwe abatuye mu Murenge wa Nduba. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasabye abaturage gukoresha neza icyi gihe cyashyizweho begera ubuyobozi kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa se babihe umurongo byakemukiramo. Yakomeje abwira abaturage ko bagomba kumenya ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo. Yabwiye Abaturage ba Nduba ko niba hari Igihugu gifite umutekano usesuye ari U Rwanda abasaba kudaha umwanya abababeshya ko nta mutekeano n’ibindi bihuha byose kuko Abanyarwanda barahunze bihagije. Yagize ati: “Igihugu cy’uRwanda ni igihugu gifite umutekano uhagije n’Abanyamahanga barabihamya kandi si ubwa mbere igihugu cyacu kiijya mu matora kandi yose yagenze neza”. Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, Abaturage barakangurirwa kwita kw’isuku cyane, gushishikariza abaturage kwita ku mirire myiza, “mituelle de sante” kuri buri muturage kugira ngo  bashobore kugira ubuzima bwiza, Kwizigamira( igiceri program) aho bibukijwe ko no kuva kera hose Abanyarwanda bahingaga bagahunika, utarahunikaga inzara ikaba yaramwicaga. Yakomeje ababwira ko nubwo ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiriye muri Nduba, ubuyobozi buzazenguruka Imirenge  yose igize Akarere ka Gasabo.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->