Akarere ka Gasabo katangije imirimo yo kongera ibikorwa remezo

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo mu Karere, kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gashyantare 2017, Akarere ka Gasabo katangije ku mugaragaro ikorwa  ry’imihanda ya Zindiro-Masizi-Birembo-Kami mu Murenge wa Bumbogo ndetse n’umuhanda cumi na gatanu (15)-Ndera-Kibenga mu Murenge wa Ndera. Ku muhanda Zindiro – Masizi – Birembo – Kami hazakorwa ibirometero cumi na bine n’ibice birindwi (14.7 kms), Ukaba ari umuhanda ufata ku Mirenge ibiri ariyo Bumbogo na Kinyinya, ukaba uzafasha cyane mu buhahirane n’indi mirenge ndetse n’Uturere kuko uzahura n’uwo Umujyi wa Kigali uzakora wa Nyacyonga –Batsinda-Kagugu, ku buryo uzoroshya ubuhahirane hagati y’Uturere twa Rurindo na Gicumbi. Uyu muhanda uzarangira utwaye akayabo k’Amafaranga y’uRwanda angana na miliyari ebyiri na miriyoni magana abiri (2.2B) mu gihe cy’amezi atandatu, ukazaba ari umuhanda utsindagiye urimo laterite (Marrum road). Ku rundi ruhande,  umuhanda wa 15 – Ndera - Kibenga, ufite uburebure bungana na kirometero ebyiri n’ibice birindwi ( 2.7 km),  ukaba uzashyirwamo kaburimbo mu rwego rwo korohereza abakoresha uriya muhanda cyane cyane abajya ku bitaro bya Careas Ndera. Uyu muhanda uzarangira utwayee amafaranga y’uRwanda angana na miriyari ebyiri na miriyoni manana atanu (2.5 B). Ukaba uzakorwa mu byiciro bibiri ( 2 phases). Iyi mihanda yose izubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Gasabo na “Horizon construction” nka sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka iyo mihanda. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Busabirwa Parfait washimye cyane Akarere ka Gasabo ku bw’imbaraga karimo gushyira mw’iterambere ry’ibikorwa remezo cyane imihanda, anasaba abaturage b’Imirenge yombi kwishyimira iterambere banarifata neza kuko nibo ba mbere rifiteye akamaro, kuko kw’itangiriro bamwe muri bo bazabona akazi bazakuramo amafaranga azatuma  biteza imbere. Bwana Busabizwa Parfait, Umuyobozi w'Umujyi wungirije atangiza ibikorwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe yasabye abanya Bumbogo na Ndera gukorana neza n’abazaba bakora uyu muhanda kandi banirinda icyawangiza bakazanawuraga abana n’abuzukuru babo. Ibirori bikaba byarashojwe n’indirimbo abari aho bose ari abashyitsi n’abaturage bo muri iyo mirenge bishimira ibyiza imihanda igiye kubagezaho.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->