Akarere ka Gasabo katangije iminsi 14 y’Ubukangurambaga bwo kwrwanya Malaria
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo ku bufatanye n'abafatanyabikorwa muri Malaria batangije Ubukangurambaga bw'iminsi 14 bwo kurwanya Malaria.Twese hamwe dufatanye, turandure Malariya mu ngo zacu.
Akarere ka Gasabo kari mu turere twambere dufite abarwayi ba Malaria, Umurenge wa Kinyinya ukaba ariwo wambere ufite abarwayi ba Malaria.
Kurandura Malaria bitangirira kuri Njye.
Muri iyi minsi 14 hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kwibutsa abaturage kwirinda Malaria, kuyipima, gutanga inzitiramibu no kwigisha abaturage uko Malaria yandura, Gukurikirana ko imiti ya Malaria itabura mu bajyanama b’ubuzima, Gutanga inzitiramibu ku miryango ikennye cyane , Ibikorwa by’Umuganda udasanzwe wo gukuraho ubwororokero bw’imibu n’ibinogo birekamo amazi, Ubukangurambaga bw’ abaturage mu kugira uruhare rwo kwirinda indwara ya Malaria cyane cyane ahahurira abantu benshi (inteko z’abaturage, amasoko..)
Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yasabye buri wese kugira uruhare mu kwirinda no Kurwanya indwara ya Malaria kuko malaria ari indwara ishobora kudusubiza inyuma burundu, kuko iyo itakwishe irakuzahaza, bityo n’ubukungu bw’umuryango n’Igihugu bigasubira inyuma. Turamutse twese dufatanyije, nta mwana cyangwa umubyeyi wakongera kurwara cyangwa gupfa yishwe na malaria.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'abaturage atangiza ubukangurambaga bw'iminsi 14 yo kurwanya Malaria, yavuze ko Uturere tw'Umujyi wa Kigali twose turi imbere mu bafite abarwayi benshi ba Malaria asaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, ashima kandi Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu cyacu cyita ku mibereho myiza y'abaturage kigashyiraho uburyo bwo gufasha abaturage cyane cyane abatishoboye.
Muri ubu bukangurambaga, hehembwe bamutwarasibo mu mu Murenge wa Rutunga yamaze kwishyura Mituweli y’umwaka utaha 2025-2026.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…