Akarere ka Gasabo katangije Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ubumwe n’ubwiyunge ni inzira u Rwanda rwashyizeho kugirango rugere ku mahoro n’amajyambere arambye ari ni  nawo musingi Leta y’Ubumwe yahisemo kubakiraho izindi gahunda zose. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kamena 2017, ku rwego rw’Akarere, iri huriro ryashyizweho, nk’urubuga ruhoraho rwo kungurana ibitekerezo, guhana amakuru ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no kurushaho kwegereza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda hamwe n’inzego z'ibanze ngo babigire ibyabo.  Mu kiganiro “Ihiriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere” cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana  Rwamulangwa Stephen, yatangiye ashimira abantu bose bashoboye kwitabira ubutumire, anasobanura uko ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ryashyizweho, inshingano n’imiterere yaryo. Uyu muyobozi yakomeje abareka intego rusange z'ihuriro n’izihariye, umusaruro uteganyijwe, inshingano hamwe n'abagize  ihuriro ku rwego rw’Akarere n’Umurenge. Prof. Jolly Mpazimpaka na Hon. Odette Nyiramirimo bamwe mu bashyitsi bitabiriye iri huriro baturutse mw’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Igihugu ( Unity club) batangiye berekana uko  "Unity club" yatangiye, igihe yatangiriye, ibibazo yari ifite hamwe n’intego nyamukuru y'iryo huriro. Mu izina ry’abanyamuryango ba "Unity Club", bavuze ko bazakomeza kuzuza inshingano zabo nk’intwararumuri mu gusigasira ibyagezweho, batahiriza umugozi umwe no gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’Ubwiyunge. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwana Ndayisaba Fidele nawe yatanze Ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo: “Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda”. Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nk’inkingi ikomeye ikaba n’umusingi wo kurwanya amacakubiri y’uburyo bwose ndetse n'ivangura byaranze amateka y’Igihugu cyacu, Bwana Ndayisaba yerekanye ibyo Igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo n’uburyo cyabyitwayemo bitanga ibisubizo ku bibazo byabazwaga, ingamba na gahunda by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi 1994 kugeza ubu. Abatibiriye bose bishimiye iyi gahunda banasaba ko yajya iba kenshi kugirango bashobore gutanga ibitekerezo n’umusanzu wabo mu kwimakaza umuco w’umumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->