Abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu mwiherero

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka w’Ingengo y’Imari ya 2016/17 wagenze no gufata ingamba z’umwaka utaha  wa 2017/18, Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Komite ya JAGF mu Karere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Gasabo hamwe n’Abayobozi b’Amashami, bagiye mu mwiherero mu Karere ka Rubavu kuva taliki ya 23-25 Kamena 2017. Nyuma y’Ijambo ry’ikaze ry’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Inama Njyanama Dr. Bayisenge Jeannette yatangije uyu mwiherero ashimira buri wese witabiriye n’uruhare agira mu guhesha ishema Akarere ka Gasabo. Yakomeje avuga ko uyu mwiherero ugamije guha icyerekezo Akarere ka Gasabo mu mwaka wa 2017/18 asaba buri wese kuwuha agaciro kugira ngo umusaruro uzahuvamo uzatume Akarere ka Gasabo gatera intambwe mu iterambere no mu mibereho myiza y’Abaturage. Muri uyu mwiherero kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye harimo; Imirongo ngenderwaho y’Igenamigambi ry’umwaka wa 2017/18 cyatanzwe n’umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere, imikoreshereze y’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2016/17 cyatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, raporo y’itangwa ry’amasoko ya Leta mu Karere mu mwaka wa 2016/17 hamwe n’amasoko ateganywa mu mwaka wa 2017/18. Umushinga w’Imihigo y’Akarere ya 2017/18 nawo warasobanuwe n’umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere. Muri uyu mwiherero, hafatiwemo imyanzuro itandukanye izafasha mu igenamigambi ry’Akarere.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->