Abaturage bo mu Murenge wa Jali bikoreye umuhanda

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare ku rwego rw’Akarere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Jali Akagali k’ Agateko umudugudu wa Kinunga n’uwa Runyinya aho batunganyije umuhanda ufite uburebure bwa Kilometero ebyiri n’igice (2.5km). Uyu muganda witabiriwe n’Abajyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Abayobozi ba REG hamwe n’Inzego z’Umutekano. Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bashimiye cyane abaturage bo mu Murenge wa Jali ku bw’igikorwa cyiza kandi cy’ingirakamaro, aho abaturage bishyira hamwe bakishakamo ibisubizo, bikorera umuhanda. bavuze ko bigeye byinshi ku Karere ka Gasabo kandi bagiye no kubyigisha ahandi. Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muganda harimo ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bujyanye no kurerera abana mu miryango, gukangurira abanyarwanda gutanga imisoro n’amahoro yegerejwe Inzego z’Ibanze bitarenze 31/03/2018. Abitabiriye umuganda, babwiwe kubijyane na serivisi z’ibyiciro by’Ubudehe hamwe no kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ko bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza serivisi. mu rwego kandi rwo gukomeza kunoza serevisi zihabwa abaturage, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho umurongo utishyurwa abaturage bashobora  kubarizaho ibibazo igihe batishimiye uburyo ibibazo byabo byakemutse  cyangwa bakanatanga ibitekerezo.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gasabo hibutswe abana n‘abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Gasabo hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside…

Read more →

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gatsata.

Uyu munsi mu Murenge wa Gatsata bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abadepite…

Read more →

Gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no n’icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gasabo

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw'Akarere ka Gasabo byabanjirijwe no gushyira indabo kumva, kunamira no…

Read more →

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →
-->