Abaturage b’Akarere ka Gasabo basuye Umulindi w’Intwari

Mu bikorwa bimwe byateganyijwe murwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’uRwanda ku nshuro ya 23, harimo gusura umulindi w’Intwari kugira ngo abantu bashobore kumenya amateka y’Igihugu cyacu, ku buryo bavuga intwari z’uRwanda nk'urubyiruko rugashobora kumva neza icyo bivuze. Iyo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bushakamo ibyiciro bitandukanye bihagarariye abandi cyane cyane Urubyiruko, Abagore, Abikorera kugiti cyabo  kugirango bashobore kurushaho gusobanukirwa n’Amateka y’Igihugu cyacu. Bakigera ku Mulindi w’Intwari, bakiriwe n'abashinzwe kwakira abashyitsi, babatembereza ahantu henshi hatandukanye kandi hashimishije ubona ko ariho u Rwanda rw'ubu rwavuye. Umwihariko wo ku mulindi, ni amateka ya RPF Inkotanyi, ari nayo yaje kuvamo amateka Igihugu cyacu kigenderaho ubu.  Hari amazu yakoreshwaga muri icyogihe; hari inzu yakorerwagamo inama, twagereranya na Convention center y'ubu, amazu yakorerwagamo ibintu bitandukanye kandi icyiza cy'aho nuko ayo mazu acyiri uko yarameze mbee ibi bikaba birushaho kumvikanisha amateka yaho hanto, ibibuga byimyidagaduro, twabonye naho APR FC yavukiye nahandi henshi hakorerwaga imirimo itandukanye. Bakomeje batubwira amateka ya RPF Inkotanyi, uburyo yabanaga n’Abanyarwanda bingeri zose kandi neza cyane cyane ubwo baribamaze kumenya neza ko Inkotanyi nta mirizo zifite nibindi byinshi Leta ya Habyalimana yabeshaga abaturage kugirango bange Inkotanyi. Abashinzwe kwakira abantu batubwiye ko hari gahunda yo kubaka inzu y’amateka yaho hantu, murwego rwogushyigikira icyo gitekerezo kiza, PSF Gasabo yateye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi Magana atanu( 500,00 fr). Nyuma yo gusura, Inshongore zurukaka zasusurukije abaraho, nindirimbo zacyera nazo zifasha abantu kwibuka amateka meza yoku Mulindi w’Intwari.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->