Abakozi b’Akarere ka Gasabo bizihije umunsi w’umurimo

Buri tariki ya mbere Gicurasi isi yose yizihiza umunsi mukuru w’umurimo. Uyu mwaka, mu Rwanda hizihijwe umunsi w’umurimo n’insanganyamatsiko igira iti: Duteze imbere Umurimo, dusigasira ibyagenzweho dukesha  Imiyoborere myiza, Isoko y’Iterambere rya buri wese. By’umwihariko Akarere ka Gasabo, kizihije uwo munsi. ku rwego rw’Akarere umunsi watangijwe, n’Umukino w’amaguru w’abahungu, wahuje Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Kicukiro, aho Gasabo yatsinze Kicukiro ibitego bibiri kuri kimwe. Naho mu marushanwa yo koga ku ruhande rw’abagore, Akarere ka Gasabo katsinze Umujyi wa Kigali bituma Akarere ka Gasabo kegukana ibikombe bibiri  mu marushanwa ya “Mayor’s cup”. Nyuma y’imikino abakozi bose bahuriye mu busabane, muri uwo muhango aho hahembwe abakozi b’indashyikirwa kuva ku rwego rw’Akagali kugeza ku Karere. Muri uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo mu ijambo yagejeje kubari aho, yashimiye Abakozi ku bwitange n’Urukundo bagagaje  mu mikino ya “Mayor’s cup” kandi yibukije buri wese ko nubwo twizihiza umunsi w’umurimo, turi no mugihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese kuzirikana aya mateka no guharanira ko bitazongera ukundi. Uyu muyobozi yibukije abakozi bose ko turi hafi gusoza umwaka w’ingengo y’imari, abasaba ko bagomba gukora cyane kugirango babashe kwesa Imihigo 100%. Umuyobozi w’Akarere kandi yongeye gushimira abakozi bakora mu biro by’ubutaka, kubera ko bivuguruye mu mitangire ya serivise , kandi abizeza ubufasha ku bijyanye n’ibyifuzo byabo byo kongera umubare w’abakozi  n’ibikoresho by’abakorera  muri iyo serivise.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->