Abakozi b’Akarere ka Gasabo baganirijwe kw’itegeko ryo gutanga no kubona amakuru

Kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Ugushyingo2016, abayobozi mu karere ka Gasabo barimo; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’amashami, Abakozi bashinzwe irangamimerere mu Mirenge ndetse n’abakozi bafite aho bahurirra cyane n’umuturage baganirijwe n’Abayobozi  baturutse mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro( Pax Press) ku bijyanye n’itegeko ryo gutanga no kubona a makuru( access to information law).  Umunyabanga Nshingwa bikorwa  w’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura( RMC) Bwana Mugisha Emmanuel, yabwiye abitabiriye inama ko iryo tegeko rigena ko umuyobozi agomba gutanga amakuru kuri buri wese uyashaka yaba umunyamakuru cyangwa umuturage uyakeneye. Yakomeje ababwira ibihano bifatirwa uwanze gutanga amakuru cyangwa uwabeshye abigambiriye. Uyu muyobozi yabahaye urugero rw’abayobozi nabo usanga badasobanukiwe neza iri tegeko akumva ariwe wenyine ugomba gutangaza amakuru ajyanye n’ikigo ayabora, akenshi usanga hari icyo baba bahisha kuko umuturage afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta  ndetse na zimwe mu nzego z’abikorera.  Yatanze urugero rw’Umuyobozi w’Akarere wabwiye abaturage ko ariwe wenyine na Gitifu mu Karere ayobora bagomba gutanga amakuru. Umuyobozi wa Pax Press Bwana Murenzi Janvier, yasabye imikoranire myiza hagati y’inzego za Leta n’itangazamakuru nk’umuyoboro uhuza abaturage n’abayobozi babamenyesha gahunda za Leta, kuko bose ari abafatanyabikorwa bakorera umuturage ariyo mpamva bahisemo kuganiriza abayobozi kugirango nabo bazabigeze ku muturage. Ibiganiro byarangiye buri wese amenye ko umuturage afite uburenganzira bwo  kubona amakuru kandi ko ari inshingano z’umuyobozi gutanga amakuru yaba ku munyamakuru cyangwa umuturage wayakenera kandi ko yatangwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->