Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali baganiriye n’abagize Inama Njyanam z’Imirenge y’Akarereka Gasabo
Mu rwego rwo kungurana Inama no kunoza Imikorere n’Imikoranire, ejo taliki ya 22 Ugushyingo, Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bagiranye inama nabagize Inama Njyanama z’Imirenge y’Akarere ka Gasabo iherereye mu Mujyi indi yo mu nkenegero bakazahura mu cyumweru gitaha.
Intego yiyi nama nukwimakaza umuco wo kwegereza ubuyobozi abaturage no gukorana hafi n’izindi nzego, Kubaka inzego z’Umujyi wa Kigali zishoboye kandi no kunoza imitangire ya serevisi.
Muri yi nama kandi hari hagamijwe kurushaho kumenya imbogamizi abagize Inama Njyanama bahura nazo mu mikorere yabo hagamijwe gusubiza ibyifuzo by’abaturage.
Nyuma yo kuganira, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buteganya ko Imirenge azagira abajynama bashoboye kandi bashyize imbere umuturage kandi bafite imikoranire myiza n’izindi nzego.
Muriyi nama Abagize inama Njyanama bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo byose bigamije kurushaho kunoza imikorere.
Abagize Inama Njyanama z’Imirenge bishimiye iki gikorwa Abajyanam b’Umujyi bakoze cyo kubegera kandi nabo biyemeza kwegera izindi nzego bakorana bakanoza ibitagenda hagamijwe gutanga serevise nziza ku muturage.
Ibiganiro byatanzwe; Imikorere y’Inama Njyanama na gahunda ya Ejo Heza.
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…
Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye inama n'Abakuru…
Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka, uyu munsi Ubuyobozi bw'Akarere ka…
Ku munsi wa Mbere taliki ya 29 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…
Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere…
Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…
Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo Amb. Uwihanganye Jean de Dieu akaba n'Imboni y'Akarere…