Abadepite mu Nteko Nshinga Mategeko ny’ Afrika (PAP) bifitanije n’Abaturage mu Muganda

Mumuganda usoza Ukwezi k’Ukwakira ku rwego rw’Akarere umuganda wabereye mu Murenge wa Gikomero ahubatswe umudugudu w’Ikitegererezo (IDP Modal Village) aho Abadepite mu Nteko Nshingamategeko ny’Afurika  bari mu Rwanda bifatanije n’Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero mu Muganda usoza Ukwezi k’Ukwakira. Muruwo muganda hatewe ibiti by’imbuto ziribwa 1500, hatungwanwa ikibanza kingana na 1200 square meters, hanacukurwa imyobo yoguteramo ibiti by’Ishyamba 10,000 ndetse hanakorwa regores ireshya na 100M. Abayobozi bitabiriye uyu Muganda; Perezida w’Inteko Nshingamategeko ny’Afurika Hon. Roger Nkodo Dang, Perezida wa SENA Rt. Hon, Bernard Makuza, Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donatila, Abagize Inteko Nshinga Mategeko Ny‘Afurika, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu prof. Shyaka Anastese, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Sezibera Richard, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera Mukabaramba, Umugaba mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, Umuyobozi mukuru wa Police y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Mayor w’Umujyi wa Kigali Lord Rwakazina Marie Chantal. Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite yasabye  abatuye uwo mudugudu gufata neza ibiti byatewe , ko bagomba kubifata neza kuko nibyera nibo  n’abana babo bizagirira akamaro. Umuganda washojwe nakanyamuneza abaturage bacinya akadiho, 

Abantu 25 basabye bakanabyemererwa bahahwe ubwene gihugu bw’ u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yatanze ubwenegihugu ku bantu 25 babisabye bakabyemererwa…

Read more →

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13

Ku munsi wa Kabiri, mu Mirenge yose y'Akarere ka Gasabo hatangjjwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n'urubyiruko rwarangije…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye inama n’abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere bagiranye  inama n'Abakuru…

Read more →

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abaturage batishoboye kwizihiza imimnsi mikuru

Mu rwego rwo kwifatanya n'abaturage  batishoboye batujwe mu Midugudu mu kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka,  uyu munsi Ubuyobozi  bw'Akarere ka…

Read more →

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagiranye inama n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Imirenge

Ku munsi wa Mbere  taliki ya 29 Ukuboza 2025,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje nabagize Biro z'inama Njyanqma z'Imirenge…

Read more →

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama…

Read more →

Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye  inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa  mu Iterambere…

Read more →

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga…

Read more →

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye Akarere ka Gasabo

Ku gica munsi cyo kuri uyu munsi,  Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo   Amb. Uwihanganye  Jean de Dieu akaba n'Imboni  y'Akarere…

Read more →
-->