SERIVISI FATIZO ZITANGWA MU ISHAMI RY’UBUHINZI N’UMUTUNGO KAMERE

SERIVISI ZITANGWA N’UMUKOZI USHINZWE UBWOROZI KU KARERE

No.

SERIVISI

IBISABWA

ITEGEKO, ITEKA CYANGWA AMABWIRIZA ABIGENGA

AMAFARANGA YISHYURWA

IGIHE NTARENGWA

1

GUTANGA ICYEMEZO CYO KWIMURA AMATUNGO

·         Icyemezo cy’Umurenge kiriho ibiranga itungo (ubwoko, imyaka, ibara, igitsina, nomero y’iherena, ibindi), nyirayo, aho riva n’aho rijya, uburyo bwo kuritwara (imodoka na plaque zayo);

·         Impapuro zishyuriweho amafaranga asabwa;

·         Indangamuntu ya nyirayo.

Itegeko No. 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

 

 

 

 

 

 

 

2,000FRW

Uwo munsi

2

GUTANGA ICYEMEZO CYO GUTWARA IBIKOMOKA KU MATUNGO HAGATI MU GIHUGU.

·         Icyemezo cy’Umurenge kiriho ibiranga ibikomoka ku matungo (ubwoko, ingano, etc), nyirabyo, aho biva n’aho bijyanywe, uburyo bwo kubitwara (imodoka na plaque zayo);

·         Impapuro zishyuriweho amafaranga asabwa;

·         Indangamuntu ya nyirayo.

Iteka rya Minisitiri No001/11.30 ryo kuwa 10/02/2016 rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata.

2,000 FRW

Uwo munsi

3

GUTANGA INAMA KU MUSHINGA W’UBWOROZI.

Ibaruwa isobanura uko umushinga uteye,  nyirawo, aho ukorerwa, etc.

 

Ntayo

Uwo munsi

4

GUTANGA URUHUSHYA RWO KUBAGA AMATUNGO

• Urwandiko rubisaba rwerekana aho ubwo bucuruzi buzakorerwa

• Inzu y’ibagiro(UPI)

 • Icyobo cyo gutamo imyanda

• Abakozi bafite imyenda yabigenewe n’ibikoresho

• Abakozi bapima indwara zanduza

• Kuba wanditse ku musoro w’ ipatanti mbere yo gutangira

• Impapuro zigaragaza aho itungo ryaturutse.,

Iteka rya Minisitiri  N°012/11.30 ryo kuwa 18/11/2010  ryerekeye ibagwa ry’amatungo, ubugenzuzi bw’inyama.

Ntayo

Iminsi irindwi

5

GUTANGA SERIVISI Z’UBUVUZI BW’AMATUNGO

Kugura imiti wandikiwe na muganga w’amatungo

Itegeko No. 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

 

Ntayo

Uwo munsi

6

GUKINGIRA AMATUNGO

Kubahiriza gahunda yo gukingira yatangajwe.

Itegeko No. 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

 

Ntayo

Igihe cyatangajwe

7

KOROZA IMIRYANGO IKENNYE

-Kuba uri mu cyiciro cya I cg II cy’ubudehe

-Kuba uri inyangamugayo

-Kuba uri ku rutonde rwemejwe na komite ya Girinka

Amabwiriza ya Minisitiri No. 0001/2016 agenga imitangire n’imicungire y‘inka zitangwa muri gahunda ya Girinka

 

 

 

Ntayo

Uko inka zibonetse