KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Mu Karere ka Gasabo hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu nama yo gukemura ibibazo iba buri wa gatatu guhera saa tatu za mu gitondo.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abarwanye n’ibindi.Ku yindi minsi isanzwe  abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa cyangwa abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa  ku rwego rw’Umurenge.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukorwa ho iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.