GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Priority services
Announcements
Tenders and Jobs
Documents
News and Events
Useful Links
Village
FEATURES
Forum
Mail to Mayor
Photo Gallery
FeedBack
FAQS
Staff E_mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

URUTONDE RW'ABEMEREWE GUKORA IBIZAMINI KU MYANYA ITANDUKANYE YASABIWE AKAZI MU KARERE KA GASABO

NB: uwisanga kuri iyi liste agasanga yaremerewe (Selected) asabwe kuzaza gukora ikizamini cy'akazi cyanditse kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014 muri Hotel La Parisse Nyandungu i saa mbiri za mu gitondo.

 

 


MU RWIBUTSO RWA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA RUHANGA HASHYINGUWE INDI MIBIRI Y’ABAZIZE GENOCIDE 281

iMIBIRI 281 YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20, kuri uyu wa 15 Mata 2014 mu rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Ruhanga, umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo hashyinguwe indi mibiri y’abazize Genocide 281.

Opens internal link in current windowSOMA INKURU IRAMBUYE


AKARERE KA GASABO KAKIRIYE URUMURI RW’IKIZERE

Nyuma yo kuzengurutswa mu turere dutandukanye tw’igihugu, Urumuri rw’ikizere rwageze mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 3 Mata 2014. Uru rumuri rw’ikizere rukaba rwarakiriwe mu murenge wa Ndera ari naho rucumbikiwe, ruturutse mu karere ka Nyarugenge.

Opens internal link in current windowSOMA INKURU IRAMBUYE


03/27/14

OPEN DAY: IGISUBIZO KU BAFITE IBIBAZO BIREBA SERIVISI Z'UBUTAKA MU KARERE KA GASABO

Mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubwinshi bw’abantu bajyaga bagana akarere basaba serivisi zijyanye n’ubutaka, bwajyaga butuma bamwe binubira ko batindiwe cyangwa se ko batanyuzwe, Akarere ka Gasabo kashyizeho umunsi wiswe OPEN DAY ( umunsi ufunguye) mu rwego rwo kwakira ndetse no gusubiriza mu ruhame ibibazo byose bijyanye n’ubutaka.

 

Opens internal link in current windowSOMA INKURU IRAMBUYE


03/26/14

BA LOCAL DEFENSE BAKOREYE UMUGANDA BANAHA IMFASHANYO ABANYARWANDA BIRUKANYWE MURI TANZANIYA

Ba Local Defense mu muganda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe,2014, ba Local Defense bakorera mu karere ka Gasabo bakoreye umuganda mu kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana ahagiye gutuzwa abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya. Nyuma y'umuganda bakaba baranabashyikirije inkunga bari babateguriye. 

Opens internal link in current windowREBA AMAFOTO


IMIRIMO YO GUSANA UMUHANDA RUGENDE-RUHANGA YARATANGIJWE

Imashini za Horizon zatangiye akazi

Umuhanda uva Rugende ukagera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga, mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo , wari usanzwe umeze nabi ku buryo ntawapfaga kuwunyuramo igihe cy’imvura, ubu watangiye gutunganywa ugakorwa neza hifashishijwe itaka rikomeye.

Opens internal link in current windowSOMA INKURU IRAMBUYE


INTEKO RUSANGE Y'AKARERE KA GASABO MU GUTANGIZA IMIRIMO YO KUBAKA IMIHANDA Y'AMABUYE MU MUJYI WA KIGALI

Inteko rusange y'akarere ka Gasabo nayo yari yitabiriye uwo muhango

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka imihanda ifite uburerbure bwa km 100, yabereye kuri Petit stade ya Stade amahoro i remera. Iyi mihanda ikazaba ari imihanda yubakishije amabuye, ikazubakwa hirya no hino mu mjyi wa Kigali mu turere twose tuwugize aritwo Gasabo, Nyarugenge ndetse na Kicukiro. muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 2 Werurwe 2014, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri James Musoni.

Opens internal link in current windowREBA AMAFOTO 


Location
gasabo.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Education
Infrastructure
Sport
Culture
Vulnerable Groups
ECONOMY
Agriculture
Industry & Tourism
Cooperatives
Taxation
Land and Housing
POLICY
Good Governance
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, GASABO District