Akarere ka Gasabo ku isonga mu kubaka amashuri y'uburezi bw'imyaka 12
Imibare igaragaza ko akarere ka Gasabo ariko kaje ku isonga mu gihugu hose mu kurangiza kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Mu mirenge ya Jabana na Kinyinya hatashywe ibyumba by’amashuri 10 n’amazu 14 yubakiwe abatishoboyebatuye mu murenge wa Jabana.
Uyu muhango wo gutaha ibyumba by’amashuri wahereye mu murenge wa Kinyinya ahatashywe ibyumba 4 yatwaye million 25RWF, ukomereza no mu murenge wa Jabana ahuzuye ibyumba 6 byatwaye million 40 RWF. Aya mashuri yose akaba afite ubwiherero bugera kuri 11 buhagije abanyeshuri.Abaturage batanze amatafari banasiza ibibanza byaho aya mashuri yubatse.
Hanatashywe amazu 14 yubakiwe abatishoboye n’inyubako yubutswe ku nkunga y’abatuye uyu murenge wa Jabana.Uruhare rw’abaturage rukabakaba million 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yashimiye abaturage bo mu murenge wa Jabana nuwa Kinyinya uruhare bagize mu kwiyubakira ibyumba by’amashuri ndetse n’amazu y’abatishoboye.