Inama ya PFM (Public Financial Management) mu karere ka Gasabo yateranye kuri uyu wa gatunu tariki 04 Gicurasi 2012 ikaba yari yatumiwe mo abashinzwe imari n'Umutungo ku Karere, Imirenge, Ibigo nderabuzima, Ibitaro n'Amashuri yisumbuye ya Leta.
Ingingo nyamukuru y'iyo nama kwari ukuganira kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta, umwaka w'ingengo y'imari 2010-2011 yakorewe Akarere ka GASABO.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu Bwana Munara J Claude, niwe wafunguye iyo nama asaba gufata ingamba zifatika zo gucunga neza umutungo wa Leta no gukosora amakosa yakozwe mu myaka ishize. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere a Gasabo yahawe umwanya agaragaza mu nshamake ibyagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta bikubiye mu bice bikurikira:
- Amakosa aterwa no kutubahiriza amategeko
- amakosa aterwa n'ubuswa n'uburangare
- Amakosa aterwa na systeme itanoze( gukomatanya inshingano)
- kutubahiriza itangwa rya raporo
Yavuze kandi no kungamba zafatwa kugira ngo hirindwe gusubira muri ayo makosa.
Abari mu nama bamaze guhabwa iyo nshamake babajije ibibazo batanga n'ibyifuzo.
Ku rwego rw'umurenge hari ikibazo kigaragara 'cyakazi kenshi kagomba gukorwa n'umucungamutungo w'umurenge kandi ari nawe ushinzwe ubunyamabanga bw'aho, ndetse ugasanga bamwe badafite ubumenyi buhagije bwo kurangiza izo nshingano.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ukuba nta manuel de procedures ziri kurwego rw'umurenge kuko ubu bigarukira ku rwego rw'akarere gusa.
Imyanzuro yatanzwe muri rusange, ni ugukora ubuvugizi ku bakozi bake bakaba bakongerwa ku rwego rw'Imirenge, kwifashisha inyandiko zihari kugira ngo amakosa yo gutanga amasoko binyuranyije n'amategeko akosorwe, gutangira raporo ku gihe ndetse no gukoresha internet ku rwego rw'ibigo nderabuzima kugira ngo amakuru abashe gutangwa neza kandi mu buryo bwihuse.